Umuryango Imbonizarwo wahuje abahanzi bize ku Nyundo mu ndirimbo zigamije kurwanya inda ziterwa abangavu-VIDEO

Umuryango Imbonizarwo wahuje abahanzi bize ku Nyundo mu ndirimbo zigamije kurwanya inda ziterwa abangavu-VIDEO

Umuryango Imbonizarwo watangije Ingamba nshya zo gukorana n’abanyempano bize Umuziki mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy’ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu binyuze mu bihangano bitandukanye.

uyu muryango watangiranye abahanzi icyenda barimo abakobwa batatu n’abahungu batandatu barimo Munyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samulo], Joy Uwitonze [Joy Gital], Mutuzo Jean Luck [Mutu Mutuzo], Elie Livingstone [Stonvocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Ku wa Gatandatu w’Icyumweru twasoje, uyu muryango ‘Imbonizarwo’ washyize kuri shene ya Youtube yabo indirimbo ebyiri zaririmbyemo aba bahanzi ‘Wirarikira kujyayo’ ndetse na ‘Umwari mwiza’ ifite iminota 04 n’amasegonda 52’.

Reba Video “Umwari mwiza

Reba Video “Wirarikira kujyayo

Indirimbo ‘Wirarikira kujyayo ‘ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n’utuntu twa hato na hoto, bashukwa na bagenzi babo babakangurira kujya mu busambanyi kuko hariyo ibintu bibi byinshi cyane.

Iyi ndirimbo kandi inagaruka ku kugira inama abangavu ko bakwiye kumvira ababyeyi kandi bagafatira urugero kuri bagenzi babo byabayeho.

‘Umwali mwiza’ igaruka ku mwana w’umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda, akagirwa inama yo kutiheba ahubwo agashikama ku kwita ku wo atwita, kandi akagira icyizere cy’ubuzima.

Jean Pierre Kwizera washinze akaba n’Umuyobozi wa Imbonizarwo yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abangavu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n’abantu babashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera;

Gusaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho kandi bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima nubwo buba bugoye ariko burakomeza.

Gusaba abagabo, abasore ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b’abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkonizamba.

Baboneyeho kandi no kwibutsa ko abana bavutse binyuze mu ihohoterwa rikorerwa abana ko umwana wavutse iyo yafashwe neza abera igisubizo Umuryango, Igihugu ndetse no ku muryango Nyarwanda.

Jean Pierre Kwizera yasabye buri wese wakunda ibikorwa batangiye ko yaba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu “kuko n’inshingano za buri muntu wese kandi yaba inkunga y’ibitekerezo, ubuvugizi ndtse n’ubukungu byadufasha kurushaho gutegura byinshi.”

Abahanzi 9 bize umuziki ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo bahuriye mu ndirimbo zikangurira kurwanya inda ziterwa abangavu

Imbonizarwo ni umuryango w’urubyiruko utegamiye kuri Leta washinzwe n’abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya (UR-CBE) bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda byumwihariko;

Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n’ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b’abakobwa nk’uko byakunze kugaragazwa n’Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina Girls Get Equal.”

Kugeza uyu munsi ubukangurambaga batangije bwibanze cyane mu Akarere ka Nyaruguru, Huye ndetse na Bugesera nk’uko byakunze kugarukwaho cyane ko abangavu baho bugarijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Jean Pierre Kwizera washinze akaba n'umuyobozi w'Umuryango Imbonizarwo
Jean Pierre Kwizera washinze akaba n’umuyobozi w’Umuryango Imbonizarwo
Umuraperi Karigombe uherutse gusohora indirimbo 'Hamba muri Roho'
Umuraperi Karigombe uherutse gusohora indirimbo ‘Hamba muri Roho’
Umuhanzi Samulo
Umuhanzi Samulo
Umuhanzikazi Joy
Umuhanzikazi Joy
Umuhanzikazi Oda Uwimanzi
Umuhanzikazi Oda Uwimanzi
Umuhanzi Jabo Ignace
Umuhanzi Jabo Ignace
Umuhanzi Mutuzo
Umuhanzi Mutuzo
Umuhanzi Livingston
Umuhanzi Livingston
Norbert ucuranga piano
Norbert ucuranga piano
Umuhanzikazi Kellia
Umuhanzikazi Kellia

Umuryango Imbonizarwo uri kwifashisha abahanzi mu bukangurambaga bwagutse bwo kurwanya inda ziterwa abangavu