Imbonizarwo n’abize umuziki ku Nyundo bagiye kwifashishwa mu kurandura ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

20/03/2024

Imbonizarwo

Ku bufatanye bw’abahanzi bamwe bize umuziki ku Nyundo n’abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo, CBE; hatangijwe umuryango wiswe Imbonizarwo Youth Organization ugamije kurandura burundu ikibazo cy’inda zitateganyijwe mu bangavu.

 

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi, mu Ishuri ryo kwa Gaddafi (ESSI-Nyamirambo). Cyitabiriwe n’abarimo Kubana Richard, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’Ubukangurambaga.

Kubana Richard mu kiganiro yatanze yavuze ko iki gikorwa ari icyo kwishimirwa cyane.

Ati “Iki gikorwa kiradufasha kuko bizatuma rwa rubyiruko rwimenya rukamenya n’aho rugana. Ubutumwa bwatanzwe mu buryo bw’imbyino n’indirimbo ku rubyiruko birafasha cyane.”

Yavuze ko bagiye gukorana na Imboni Zarwo ku buryo igikorwa kizakomereza no mu yandi mashuri.

Yagiriye inama abana b’abakobwa kudaha umwanya ababashuka kandi bagashyira imbere kwifata no kugira inzozi kuko ari byo bizatuma bumva ko baharanira kuzigeraho.

Ishimwe Alice usanzwe ari Umuyobozi wa Imbonizarwo atangiza uyu muryango ku mugaragaro, yavuze ko gushingwa kwawo byaturutse ku kuba barashakaga gutanga umusanzu muri Sosiyete Nyarwanda.

Ati “Nk’abanyeshuri bize muri kaminuza twaravuze tuti ‘niba hari ibyo igihugu kidukorera twe ni uwuhe musanzu twatanga?’. Uyu ni umwe mu mishinga dukora wo kurwanya inda ziterwa abangavu tubinyujije mu bugeni no mu itangazamakuru. Dutekereza ko igihugu gifite ibibazo ariko iyo bije kuri iki hazamo abantu benshi bigiraho ingaruka; harimo umwana uvutse, nyina, imiryango n’abandi.”

“Ni muri ubu buryo twatekereje kubicisha mu buhanzi kuko dutekereza ko ari urubyiruko dushaka, iyo bije mu buhanzi niho hantu amakuru yabageraho byihuse.”

Yakomeje avuga ko bari kwifashisha abaterankunga bake barimo Plan International ariko ashima Leta mu buryo igenda ibafasha ariko bayisaba ko yakomeza kubashyigikira nk’uko idahwema kubikora.

Yavuze ko iki gikorwa badateganya kugisoza vuba kuko ikibazo bari guhangana nacyo gihangayikishije Isi.

Ati “Ni igikorwa tudateganya kurangiza vuba aha. Ni ikibazo cyugarije Isi yose, muri za sosiyete turabona abana batwara inda ubuzima bwabo bukangirika. Tuzagisoza nitubona hari aho bigeze, tubona abana b’abakobwa hari urwego rw’imyumvire bamaze kugira ndetse n’imibare y’abaterwa inda imaze kugabanuka ku rwego rushimishije.”

Yavuze ko indirimbo impamvu ari wo muyoboro bahisemo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ari uko indirimbo ari ikintu kidasaza.

Abanyamuryango 57 ni bo bagize Imbona zarwo. Bafite n’abandi bakorana barimo Imbonizarwo Band igizwe n’abize umuziki ku Nyundo n’abandi b’abakinnyi b’ikinamico.

Abahanzi bahuriye mu Imbonizarwa Band , barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guitar], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert, Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Karigombe yavuze ko umuziki ari ikintu gikomeye gifasha abantu mu ngeri zose z’ubuzima.

Ati “Nkanjye w’umuraperi, kuko twese turi urubyiruko iyo ngiye kuririmba ngira inama abakobwa nkoresha ‘slang’ bikoroha kuba bakumva bwa butumwa, bakamenya uko bitwara. Ayo magambo ndirimba ni yo ba bandi bamutereta bagenda bakoresha.”

Uyu muhanzi na bagenzi be bahuriye muri Imbonizarwo Music Band, bamaze guhimba indirimbo zirimo iyitwa ‘Nziriki’, ‘Wimuroha’, ‘Umwali Mwiza’ na ‘Wirarikira Kujyayo’.

Umuyobozi w’Ishuri rya ESSI-Nyamirambo, Ntamuturano Abdu, yavuze ko bafite icyizere cy’uko ubutumwa bwatanzwe butabaye amasigaracyicaro.

Ati “Twishimira ko ubu butumwa buri gutangwa n’urubyiruko n’ubundi, bizoroha kuba aba bana babwumva cyane kurushaho.”

Abanyeshuri bamwe ba ESSI-Nyamirambo b’abakobwa bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga ku gikorwa nk’iki bagishimye bavuga ko bigaragara ko igihugu kibitezeho byinshi kandi badakwiriye kugitenguha.

Uwitwa Rabia Keza wiga Imibare, Amateka n’Ubumenyi bw’Isi, MEG, mu mwaka wa Gatanu yavuze ko ikintu yabonye ari uko ari uw’ingirakamaro.

Ati “Ikintu nabonye ni uko igihugu kitwitayeho kandi dufite imbere heza, igihugu kiradukunze kandi natwe dukwiriye kumenya agaciro kacu.”

Bwiza Agnes wiga Imibare, Ubugenge n’Amateka, MCE, yavuze ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu cyugarije urubyiruko cyane abangavu. Yatanze urugero rwa mugenzi we biganaga wabyaye akiheba.

Ati “Hari uwo nzi twiganye, nagiye kumusura nsanga yarihebye kuko akenshi umukobwa utewe inda ababyeyi baramwirukana. Nize ko ntakwiriye kujya mu byo mbonye byose kandi nkifatira ibyemezo.”

Aba bose bavuye muri iki gikorwa bafite umugambi wo gushishoza, kwigirira icyizere no kwitinyuka.